Mu gace k'uyu muri Kwibuka Podcast, Abatutsi babarirwa mu magana bajyanywe mu nyubako y’urukiko rukuru mu Ruhengeri, kuri ubu ni mu karere Musanze, aho abayobozi b’ibanze bari babasezeranyije kubarindira umutekano ahubwo bakabazanira abicanyi bakabica urw'agashinyaguro batababariye n'impinja. Ubwicanyi kandi bwarakomeje ahantu hatandukanye mu gihugu, harimo mu nsengero na za Kiliziya nk' i Nyange, i Ruhanga, i Ntarama, i Nyarubuye, i Cyahinda n'ahandi.