Mu gace k’uyu munsi, turumva uko abanyapolitiki bagiye ku maradiyo bagashishikariza abaturage aho bava bakagera kwitabira ubwicanyi. Ubwo ubwicanyi bwari bukomeje, imibiri y’abatutsi amagana yajugunywe muri Nyabarongo. Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye icyo gihe Boutros-Ghali yatangaje ko ingabo z’umuryango w’abibumbye zari ziri mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda zitaha.