Gesamtlänge aller Episoden: 43 days 16 hours 9 minutes
Rwanda: Habuze abasura umutongo wo kwa Rwigara ugomba gutezwa cyamunara. Perezida Macron w’Ubufaransa yavuze ko gahunda y’Ubwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda nta kamaro ifite. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika yongeye gushimangira akamaro k’ubufatanye hagati y’Amerika n'Ubushinwa
Amakuru ku Mugoroba (1730-1800 UTC): Amakuru ashyushye yo mu Rwanda, mu Burundi, muri Afurika no hirya no hino kw’isi. Aha tubaha n’ubusesenguzi ndetse n’ibisobanuro byihariye ku makuru agezweho.
Abategetsi 2 ba LONI batanze impuruza ku ngaruka mbi bavuga ko umushinga w’itegeko ryo kohereza abimukira mu Rwanda uzagira. Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza azohereza mu Rwanda abimukira ba mbere mu minsi itarenze ibyumweru 12. Ubwongereza n’Ubudage barasaba Hamas kurekura ingwate igifite.
Mu Rwanda, hari bacunga gereza baba bafunzwe. Imiryango ya bamwe muri bo irabatabariza. Mu Burundi abarobyi baroba mu kiyaga cya Tanganyika bavuga ko umusaruro w'amafi wagabanutse. Urubanza rw’uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump rwatangiye kuburanishwa mu mizi
Abanyeshuri 10 bo muri Koleji Kristu Umwami y’i Nyanza mu Rwandwa bitabiriye irushanwa mpuzamahanga mu vya robo ribera mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas muri Amerika. Mu Burundi, umunyamakuru Sandra Muhoza yaraye muri gereza nkuru ya Mpimba, i Bujumbura. Isiraheli yarashe muri Irani
Mu Rwanda inzego z’ubutabera zigiye guteza cyamunara umutungo utimukanwa wo kwa Nyakwigendera Rwigara. Perezida Kagame aranengwa kuba yaritabiriye umukino w’ikipe Arsenal mu cyumweru cyahariwe kwibuka. Abanyagihugu batuye ku nkengero z'ikiyaga Tanganyika, bavuga kw’imyuzure babonye idasanzwe
Leta y’Uburundi yafashe icyemezo cyo kwimurira abantu bakozweho n’imyuzure ku misozi ya Mubimbi. Rusesabagina ntataganzwa n'abadashima uko yabafashe kurokoka Jenoside.Imishyikirano hagati ya Isiraheli na Hamas yaberaga muri Katari ntacyo yatanze.
Mu Burundi, amwe mu mashirahamwe adaharanira inyungu za politike asaba Reta y’Uburundi gutangaza ko yatewe n’ikiza c’iduga ry’amazi ya Tanganyika. Guverinoma ya Etiyopiya n’abaterankunga mpuzamahanga bashakira hamwe uburyo bagoboka miliyoni zirenga 15 z’abaturage ba Etiyopiya bari mu kaga.
Amakuru ku Mugoroba (1730-1800 UTC): Amakuru ashyushye yo mu Rwanda, mu Burundi, muri Afurika no hirya no hino kw’isi. Aha tubaha n’ubusesenguzi ndetse n’ibisobanuro byihariye ku makuru agezweho.
Mu Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye yatangije ibikorwa byo kwigisha abaturage gukunda igihugu n’ibirebana n’amatora. Mu Rwanda, bamwe mu baturage baravuga ko kubana bigishoboka hagati y’abakoze jenoside n’abayirokotse. Amerika yatanze amadolari miliyoni 25 yo gufasha impunzi muri Uganda.