Gesamtlänge aller Episoden: 2 days 20 hours 46 minutes
Agace k’uyu munsi ka Kwibuka Podcast karavuga ku masezerano y’amahoro ya Arusha yasinywe muri Kanama 1993. Abatumirwa baraganira ku nzira yaganishije kuri ayo masezerano, ibyaganiriweho, ndetse n’icyo impande zombi zari ku meza y’ibiganiro, hamwe n’abahuza, zari ziteze ko kizayavamo. N’ubwo Leta ya Habyarimana yarenze kuri aya masezerano igashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, aya masezerano yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo gusana igihugu, kugera ubwo hatorwaga itegeko nshinga.
Mu kiganiro cyo kwibuka uyu munsi, turumva uburyo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside ari urugamba ruhoraho rwo kurwanya ingengabitekerezo y’icyo cyaha. Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu byiciro bitandukanye, birimo abakoze Jenoside, n’inshuti zabo, ababakomokaho, ndetse na bamwe mu barokotse Jenoside, batannye bakajya mu bikorwa biharabika Leta y’u Rwanda bitwikiriye umwambaro wa politike, uw’ubwisanzure bw’itangazamakuru, n’ibindi...
Dans l'épisode d'aujourd'hui, nos invités, Jean François Dupaquier et Mehdi Ba nous parlent du rôle des médias, notamment en France, dans des relations entre le Rwanda et la France se basant sur les relations diplomatiques avant et après le génocide commis contre les Tutsis en 1994.
Ku itariki ya 19 Nyakanga 1994, nyuma to kubohora igihugu, RPF Inkotanyi yashyizeho guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda, ihuriweho amashyaka n’abanyapolitike batagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki kiganiro, abatumirwa baratubwira uko iyo guverinoma yashyizweho, intego yihaye n’ibyo yagezeho, ndetse n’igikwiye gukorwa kugira ngo ibyagezweho muri iyi myaka 27 ishize bikomeze gusigasirwa.
Uyu munsi, turakomeza kumva ukuntu ingabo za RPF Inkotanyi zabohoye ibice bitandukanye by’igihugu zinarokora Abatutsi bicwaga muri Jenoside nk’i Kiziguro aho zageze zikita ku barokotse, zikavura n’inkomere. Muri iki kiganiro, abatumirwa baranagaganira ku ruhare rw’itangazamakuru mu rugamba rwo kwibohora, cyane cyane Radio Muhabura yahumurizaga abahigwaga, ari nako ihangana n’ibindi bitangazamakuru bya leta y’abicanyi.
Uyu munsi Abatumirwa baraganira ukuntu Inkotanyi zarokoye Abatutsi bicwaga muri Jenoside zinahangana n’ibitero by’interahamwe n’ingabo za guverinoma y’Abajenosideri.
Ikiganiro kiribanda ku gikorwa cyo kurokora abari barahungiye muri Centre Pastorale St Paul ndetse no kuri Kiliziya ya Ste Famille mu mujyi wa Kigali. Interahamwe zazaga kwica Ibihumbi by’Abatutsi bari barahahungiye, zigakoresha listes zari zarakozwe mbere...
Mu kiganiro cy’uyu munsi, Abatumirwa baratubwira amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Baratubwira kandi uruhare rw’urubyiruko mu rugamba rw’iterambere no gusigasira ibyagezweho nyuma y’imyaka 27 u Rwanda rubohowe.
L'épisode d'aujourd'hui continue l'histoire du rôle des ministres dans la planification et l'exécution du Génocide Perpétré contre les Tutsis en 1994. L'épisode décrit le rôle de l'ancien ministre des Relations institutionnelles, Edouard Karemera et de l'ancien ministre de l'Information, Eliezer Niyitegeka, tous les deux originaires de Kibuye, dans la planification et la mise en œuvre de l’Ideologie genocidaire dans leur ville natale.
Today’s episode continues the story of the role of Ministers in the planning and execution of the 1994 Genocide against the Tutsi. The episode describes the role of former Minister of Institutional Relations, Edouard Karemera and former Minister of Information, Eliezer Niyitegeka, who were both from Kibuye, in the planning and implementation of the genocidal policies in their hometown.
Mu gace k’uyu munsi k’ikiganiro cyo Kwibuka turakomeza kubagezaho uruhare rw’abaminisitiri mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Aka gace karabagezaho uruhare rw’Abaminisitiri Karemera Edouard wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Niyitegeka Eliezer wari Minisitiri w’Itangazamakuru. Bombi bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside aho bakomokaga ku Kibuye.